ABANYAMURENGE NI BANDE
Written by Ndahiriwe patrick
IBYANDITSWE KUBANYAMURENGE
Mathieu P et J.C Willame (1999:126) bavugako Abanyamulenge ari abantu bakomoka mu Rwanda baje mu karere ka Buvira mu ntara ya kivu y’amajepfo mbere y’ubukoloni na mbere y’inama yabereye Berlin m’Ubudage yarigamije kugabura afrika, Bavuga ko bashobora kuba barahageze kumpera z’ikinyejana ca 18 bavuye mu Rwanda.
Mathieu P et J.C Willame bakomeza bavuga ko mu gihe cy’ubukoroni izina “banyamulenge” ritari rizwi mu moko yari atuye ako karere. Mw’ikarita y’amoko atuye mu majepfo ya IBukavu J.Cl. Willame avuga ko ako karere kabagamo amoko ane (Ababembe, Abapfulero, Abavira n’Abarundi). noneho ukaba wakwibaza uti kuki Abanyamulenge batavugwa cyangwa ngo bagaragare muri iyo karita ya Willame kandi bari bahari mu gihe icyo gitabo cyandikwaga, niyo bari kubita abanyarwanda nkuko bamwe babivuga ariko bakagaragaza aho baba, ibyo ni bimwe mu biteza urujijo ku mateka y’Abanyamulenge. Wakongera ukibaza uti ko Abanyintu nabo batagaragara kuri iyo karita, kuki ari Abanyamulenge bonyine ari bo baba ikibazo? Kuki Abanyintu bo batavugwa nabi muri Congo?.
Weiss .G (1951), avuga ko Abanyamulenge ni bumwe mu moko atuye mu ntara ya Kivu y’amajepfo ya RDC, bakomoka mu misozi miremire ya Minembwe, no mu misozi iringaniye ya Bibogobogo mw’izone ya iFizi, ni ubwoko buzwi mu mateka nka « Banyaruanda[1] » bazwi kandi kubera umwuga w’ubworozi bw’inka mu misozi y’Itombwe, ari nayo nyito babahaga « aborozi b’Itombwe ».
Weiss mu gitabo cye « les pays d’Uvira » avuga ko Abanyamulenge bageze muri Congo muri 1881.
Depelchin wavuzwe na MUTAMBO. J(1997 p24), avuga ko Abanyamulenge bari batuye muri plaine ya Rusizi hagati ya 1797 na 1890.
Alexis Kagame, avugako Abanyamulenge batangiye gutura ahitwa iBuvira kuri none hagati ya 1516-1609[2]
Maquet wavuzwe na RUKAMIRWA S.M(2003; p 4O) we avugako Abanyamulenge babaye muri zone y’iBuvira mu ntangiro z’ikinyejana cya 19. Abo banditsi batandukanye mu nyandiko zabo babitaga “abatutsi b’Itombwe, aborozi b’Itombwe cyangwa Banyarwanda”[3]
Ukurikije ibyanditswe na MUTAMBO.J (1997) yavuze ko Umunyamulenge wambere wajabutse muri Congo ari SERUGABIKA ari we sekuru w’Abagabika umwe mu mirara y’Abanyamulenge akaba yarajabutse mbere y’ikinyejana cy’icumi na karindwi, avuye mu Rwanda, yambutse muri Congo ashaka urwuri rw’Inka. Amaze kugerayo nibwo n’abandi bagiye baza bamukurikiye. Akomeza avuga ko Abanyamulenge bakomoka mu bihugu bitatu byo mu karere k’ibiyaga bigari, aribyo: uRwanda, uBurundi na Tanzaniya; nyamara hakaba abandi bavuye muruvange rw’andi moko y’abaCongomani[4].
Uretse ibyo tuvuze haruguru hari n’ibindi bimenyetso byerekana ko Abanyamulenge ari abenegiguhu ba Congo: En 1969, par sa lettre n° 212-2220-054-A.I.C-69 du 16 juin 1969 adressée au commissaire de District du sud kivu, le citoyen Gouverneur de province du Kivu, M.TAKIZALA, précise que « les Banyarwanda d’Itombwe(Banyamulenge ) sont parmi les ethnies fondatrices de l’Etat Independant du Congo et qu’ils sont congolais d’origine[5] »
Dusobanuye ni ukuvuga ngo : Muri 1969 mu rwanidiko rwe n° 212-2220-054-A.I.C-69 kuri 16-06-1969 rwandikiwe umuyobozi w’akarere ka kivu y’amajepfo, umuyobozi w’intara ya Kivu M.TAKIZALA, avugako “Abanyarwanda b’Itombwe (Banyamulenge) bari mu moko yashizeho reta yigenga ya congo kandi ko ari abaCongomani bakavukire”.
Dix ans après, le Mwami Lenghe, Chef de collectivité Bavila, écrivait dans sa lettre n° 5072/132/1979/FO3MCD/79 du 06 juin 1979, adressée au commissaire de région du Kivu : “l’établissement des Banyamulenge dans ma collectivité date de la fin du XVIIe et le début du 19e siècles[6]”
Dusobanuye ni ukuvuga ngo: nyuma y’imyaka cumi, umwami LENGHE wa koregitivite y’Abavila yanditse murwandiko rwe n°:5072/132/1979/FO3MCD/79 rwo kuri 06-1979, yandikiye umuyobozi wa kivu agira ati « Abanyamulenge babaye muri koregitivite yanje kuva ku mwisho w’ikinyejana cya XVII no kuntangiro z’ikinyejana cya 19”.
Nubwo hari izo nyandiko zitandukanye zivuga igihe Abanyamulenge bagereye muri Congo, kugeza kuri none hari abavuga ko Abanyamulenge ari abashitsi muri Congo. Wavuga ute ko abantu bamaze imyaka magana atatu(300) cyangwa (200) mu gihugu ko ari abashitsi? Ayo mateka mabi y’urujijo yatumye Abanyamulenge bakomeza kurenganywa n’ubutegetsi, n’andi moko baturanye, babaziza ko atari abenegihugu; ariko, by’ukuri ikibazo cy’ubwenegihugu (nationalité), kububona ntabwo ari impuhwe n’imbabazi bakwiye kugirigwa ahubwo n’uburenganzira bwabo. Kuko n’amategeko atanga ubwenegihugu yo muri Congo abibemerera:
5 janvier1972: loi n°72-002 précisant que “les personnes originaires du Ruanda Urundi qui étaient établies dans la province du kivu avant le 01 janvier 1950 à la suite d’une décision de l’autorité coloniale, et qui ont contunué à résider depuis lors dans la République jusqu’à l’entrée en vigueur de la présente loi, ont acquis la nationalité zaÏroise à la date du 30 juin 1960” bisobanurwa
Itegeko nº 72-002 ryo kuwa 5 ukwezi kwa kwanza 1972 rivugako abantu bakomotse mu Rwanda no mu Burundi baje muri Kivu mbere ya 01/01/1950 biturutse ku cyemezo cy’abakoloni, bakomeje gutura muri Congo kugeza aho itegeko rishiriwe mu bikorwa, bahawe ubwenegihugu ku minsi 30/06/1960.
Iryo tegeko ryaje gusimburwa n’irindi ryo kuwa 29/06/1981 rira riti: la promulgation de la loi n° 81-002 relative à la nationalité zaÏroise. Cette loi agroge la loi n° 72-002 du 5 janvier 1972. Elle stipule en son article 4 qu’ “est zaÏrois, aux termes de l’article 11 de la constitution à la date du 30 juin 1960, toute personne dont un des ascendants est ou a été membre d’une de tribus établies sur le territoire de la République du zaÏre dans les limites du 01 août 1885 telles que modifiées par les conventions subséquentes [7].
Bisobanurwa ngo: itegeko nº 81-002 rirebana n’ubwenegihugu, risimbura itegeko nº 72-002 ryo kuwa 5 ukwezi kwa kwanza 1972 mu ngingo yaryo ya 4 ivuga ko umuzayirwa(umuCongomani) ari umuntu ufite igisekuruza mu bwoko bwageze muri Zaïre ku munsi 01/08/1885.
Ayo mategeko n’ayandi menshi tutavuze ahesha Abanyamulenge ubwenegihugu; nubwo amategeko y’igihugu abemerera ubwenegihugu, ntibuza ko hakiri bamwe bagikomeje kubihakana ndetse n’abari mu nzego za reta.
IBIVUGWA KUBANYAMURENGE
Amoko yose agira ibiyaranga abitandukanya n’andi moko, Abanyamulenge kimwe n’andi moko nabo bafite ibibaranga. Hari benshi babanditseho mu buryo butandukanye, hari n’abavuga ko batabaho; abandi babita Abanyarwanda batuye muri Congo. Abo twabajije batubwiye ko abavuga batyo babiterwa no kudasobanukirwa cyangwa impamvu zabo bwite bifuza kugeraho. Ariko ukuri nuko Abanyamulenge ari ubwoko bwihariye, ubwoko kimwe n’andi moko yose atuye isi. Si abanyarwanda si n’abarundi nkuko benshi babivuga. Ibyo tuvuze haruguru ntibibuza ko Abanyamulenge bafitanye isano n’Abarundi cyangwa n’Abanyarwanda, ndetse ko n’umunyamulenge ashobora gutura muri ibyo bihugu nk’umwenegihugu kimwe n’abandi bose babituye mu gihe abifitiye uburenganzira.
Bavuga ko umunyamulenge wa mbere wajabutse ava mu Rwanda ari SERUGABIKA ahitira KU GAKAMBA hakuno yo mu Ruvunge nyuma hajabuka SAGITWE ariwe KAYIRA. Babonye ko ubuganga bukabije aho hantu, barahava bazamukira iMulenge.
Izina ry’iMulenge biva kwijambo akarenge: ni agasozi gato kari hagati y’ikibira noneho kaba kanini kakitwa umulenge, noneho abasubiye muRwanda bazindutse barababazaga bati mwahitiye he? Nabo bati twahitiye k’umulenge umwe niho twubatse.
Nyuma baje gukwira mu gihugu hose, Abanyamulenge baheraga iMulenge bakagera iBubembe(muRurimba) kwa RUTAMBWE hari muri 1890, ariko inka zabo zaragirirwaga mu kibira hose ariko Cyane Cyane uhereye mu Rurambo ukageza muMinembwe. Iyo icyi ryateraga basuhuriraga mu Mibunda, mu Minembwe, iRukombe.... mu karere kose basuhuriragamo bahasangaga Abatwa, Abatwa bakabasaba gutura; ababaga bafite imbwa nibo bari abanyamahirwe kuko niryo turo Abatwa bakundaga. Iyo bataturaga habagaho ibita bikomeye, abatwa babarusha amaboko bakabanyaga inka bakazibaga, bagasatura inCongoro, insobeko(injishi) bakazihambira imbwa zabo mw’ijosi.
Kugira ngo ikibira giturwemo Abanyamulenge barwanye intambara zine:
1. iy’abatwa
2. iy’intare
3. iya rumungu n’imirunga
4. iy’igishokoma
Bamaze kunesha izo ntambara tuvuze haruguru amahoro yatangiye kuboneka mu kibira nibwo Abapfurero baje botota baja gutega no gusehera Abanyamulenge umuroba wo kwuhira inka.
Buri bantu (mu banyamulenge) bagiraga ahantu habo basuhuriraga, ari nayo mpamvu amazina menshi yo muri kariya karere yitiriwe inka; Umugafo:(Winkurankunzi, winkeragushoka, muryarwingandura, kuwinkanika, kuwindashishwa.....)
Nyuma abazungu baje kubwira Abanyamulenge bati tubeguriye igihugu cy’ikibira kibe icyanyu burundu, bavuga ko icyo gihe bari bateraniye mu MAGUNDA; Abanyamulenge barabyanze kubera ko inzara yari kubamarirayo, basaba ko kiba amasuhuriro gusa (bishobora kuba hari nko muri 1920-1930)[8]
Ababembe n’Abapfurero bo bari bamaze kumenya kwandika no gusoma ari nayo mpamvu yatumye bamenya akamaro k’ubutaka bagabana igihugu. Umunyamulenge wa mbere waje kubungira mu kibira ni BIGIMBA nawe yagiye ahunze MAHINA abandi baje kuhabungira muri 1940.
Uretse abakomoka mu Rwanda hari n’abandi bakomoka mu bindi bihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari, nkuko MUTAMBO.J (1997) abivuga “Abanyamulenge bakomoka mu bihugu bitatu byo mu biyaga bigari, aribyo uRwanda, uBurundi no muri Tanzaniya; nyamara hari abandi bavuye m’uruvangitiranye rw’andi moko y’AbaCongomani n’Abanyamulenge” abo baCongomani bazaga ari abagaragu hanyuma babyarirwa n’Abanyamulenge abana babo bakitwa Abaja, ari nayo mpamvu ushobora gusanga uburanga bwabo budasa n’ubwabandi banyamulenge. Abanyamulenge bose bafite icyo bahuriraho cyitwa Imirara (imiryango mito). Ariko Abaja ushobora kubasanga mu mirara yose y’Abanyamulenge; nta murara w’abaja ubaho ahubwo buri murara ugira abaja bawo, abo baja biyitirira bashebuja, Abenshi muri bo bavuye kuri Kange.
Umusaza twaganiriye MUGANWA Jonah 2007 yatubwiye ko nt’Abaja babaho mu banyamulenge , kuko abana bose bavuka k’umugabo, ntamwana witirirwa nyina cyangwa ngo afate ubwoko bwa nyina ahubwo umwana afata umurara wa se kandi aragwa na se; ati kuki abana babiri bahuje se, umwe yakwita umuja undi ntabe we?
[1] WEIS Georges., Les pays d’Uvira : Etude de géographie régionale sur la bordure Occidentale du Lac Tanganyika, Académie Royale des Sciences coloniale, Bruxelles, 1959, p148.
[2] KAGAME, A, un abrégé ethologique du Rwanda, Ed universitaire 1972, P117.
[3] Document de la conférence sur la paix, la sécurité et le développement au nord et au sud Kivu (Goma 12/01/ 2008, p2).
[4] JONDWE MUTAMBO, Les Banyamulenge: qui sont-ils ?, d'où viennent-ils ?, quel rôle ont-ils joué (et pourquoi) dans le processus de la libération du Zaïre ?, Kinshasa ?, 1997, 150 p
[5] Great Lakes Center for Culture Peace and Development (2008) La prévention des conflits et renforcement de la paix dans la région du grands lacs. Cas : Naissance et développement de la haine anti Banyamulenge
[6] Great Lakes Center for Culture Peace and Development (2008) bisa n’ibiri haruguru
[7] Mathieu et J.C Willame: Conflits et guerres au Kivu et dans la Région Des Grands Lacs. Cahiers Africains n° 39-40 ; L’Harmattan Paris, 1999
[8] RUHORANA BIDINEGU umusaza w’umworozi w’umunyamulenge, Marunde (2005)

AMATEKA Y'ABASINZIRA
N'UKO BAVUKANA
Ubusanzweiyobivugwango “Abanyanaka”, bibabishakakuvugakobakomokak’umuntuumwe. Ku bijanyen’Abasinzira, ntamuntuwabayehowitwagaGasinziracangwa se SinzirangowendaabitwaAbasinziraabearihobakuyeirizina. Ahubgoirizinarifiteamatekayihariye. AbajekubaAbasinzirabaribatuyeahitwa mu RuhokonaMushaka, mu cahozeariCyangugu, mu gihuguc’u Rwanda, mbereyukobambukamuriKongo. Igihecaragezeumwanziaratera. Habaye mu ma sahaicumiz’igitondo, umwamiaratabaza, ategekakoabantubatabara. Abantubaribatuye aha twavuzeharuguru, RuhokonaMushaka, bazabakererewe mu gitondo. Umwamiababajijeimpamvuyabateyegutinda, baramusubizangobaribagisinziriye. NukoabariahomuriiyomihanabahitabababgirangomwebgemuriAbasinzira. Ukonikoizina “Abasinzira” ryavutse. Icitonderwa, aba biswe “Abasinzira” harimoBitakure (wakomotsehoAbatakure), sekuruzaw’Abazoza, sekuruzaw’Abagabika, sekuruzaw’Abagorora, sekuruzaw’Abamashi, n’abandi. Tubibutsekombereyokwitwairizina, abajekubaAbasinzirabahoragabitwaAbanyiginya. SerugabikayabayeuwamberewambutsemuriKongo, nyumaazagukurikirwanaKayira. Nibgoabandibosebakomejebabasanga.
UKO BAVUKANA
RUGORORA yabyaye
SEKABUMBA (niweAbagororabakomokaho)
RUGABIRE (niweAbasinzirabakomokaho)
RUGABIRE yabyaye
1. SUNZU
2. NKOKO
1. SUNZU yabyaye
BIGIMBA, RUGIRA, na KIDANDARI
BIGIMBA yabyaye
RUBUMBIRA (Ababumbira) na RUSHOMBO (Abashombo)
RUGIRA yabyaye
KAYIRA (Abayira), NKUBANA (Abakwakuzi), MUCUNDAMBEGA, MURIHANO, NYAMUKABAKABA (Abakabakaba), MUSANGANYA (Abasanganya), na GISHURI (Abashuri)
KIDANDARI yabyaye
NYIRIKIBGARI (Ababgari)
2. NKOKO yabyaye
BITANA na MBABARA
BITANA yabyaye
GITIMBGA (Abatimbga)
MBABARA (Abababara) yabyaye
GAKWERERE, SERWIMBO, RUGI, MINENO, SEKARORE, RUKAMATA, na MIHARABANO
- Ibibyanditswehifashishijweumusaza Simon Nkubana
By Ndahiriwe Patrick MushishiZoziyamba